Bamwe mu bari kumwe na Hassan Sheikh Mohamud batangarije BBC ko habayeho kurasana kw’abari bagabye igitero n’ingabo za Leta, icyakora ngo nta n’umwe wakomeretse cyangwa ngo ahatakarize ubuzima.
Mohamud agabweho igitero nyuma y’iminsi mike abanyapolitiki bo muri icyo gihugu bemeranyije ku nzira yo gutegura amatora ya Perezida amaze amezi asubitswe kubera kutumvikana.
Hassan Sheikh Mohamud yayoboye Somalia guhera mu 2012 kugeza mu 2017.


Ibitekerezo 0