00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Kenya yagabye ibitero byo gushakisha abasirikare bayo baburiwe irengero

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 18 January 2016 saa 09:01
Yasuwe :

Nyuma y’igitero umutwe wa Al Shabaab wagabye ku birindiro by’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, igisirikare cya Kenya kiratangaza ko cyagabye ibitero byo ku butaka no mu kirere mu rwego rwo gushakisha abasirikare bacyo baburiwe irengero.

Umugaba w’Ingabo za Kenya Gen. Samson Mwathethe yavuze ko bagabye ibitero byo mu kirere no ku butaka kugira ngo bashakishe abasirikare bacyo bari hanze y’ibirindiro kugira ngo babatabare.

Yagize ati "Ikituraje inshinga ni ugushakisha no gutabara abasirikare bacu bari hanze y’ikigo. Turagerageza kubakura mu kaga.”

Mwathethe ariko ntiyigeze atangaza niba barabashije kubabona cyangwa barababuze.

Ku itariki 15 Mutarama nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia biherereye mu Majyepfo ya Somalia mu Mujyi witwa El-Adeku.

Al Shabaab yemeza ko hari abasirikare ba Kenya yashimuse ubwo yagabaga kiriya gitero mu gihe abandi 100 bapfuye, bwa mbere ariko uyu mutwe wari watangaje ko wishe abasirikare ba Kenya 63 nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ku Cyumweru nibwo abasirikare batanu ba Kenya bakomerekeye muri iki gitero bagejejwe i Nairobi aho bakiriwe na Mwathethe ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Raychelle Omamo.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, nawe ku wa Gatanu yatangaje ko hari abasirikare b’igihugu cye biciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ariko ntiyatangaza umubare w’abapfuye.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia ntacyo buratangaza ku byavuzwe na Al Shabaab.

Umuyobozi w’igisirakare cya Kenya Gen. Samson Mwathethe yavuze ko bagabye ibitero byo gushakisha abasirikare bashimuswe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages