00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Mu masaha 48, abantu 110 bishwe n’inzara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 March 2017 saa 09:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe muri Somalia, Hassan Ali Khayre, yatangaje ko abantu 110 bapfuye mu masaha 48 mu gace kamwe k’iki gihugu bahitanywe n’inzara ikomeje guca ibintu; akaba ari umubare wa mbere utangajwe nyuma y’amapfa amaze iminsi yigabije abaturage.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru Guverinoma ya Somalia yatangaje ko aya mapfa ari ikiza gikomereye igihugu. Umuryango w’Abibumbye ubarura abantu basaga miliyoni eshanu mu ihembe rya Afurika bakeneye ubufasha.

Minisitiri w’Intebe yatangaje iyi mibare ubwo yari mu nama hamwe na Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya amapfa. Imibare yatangaje ni iyo mu Majyepfo ya Somalia honyine.

Somalia iri mu bice bine byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kwezi gushize ubwo yatangaza ko hakenewe miliyari 4.4 z’amadolari ya Amerika yo guhangana n’amapfa n’inzara. Iki gihugu cyiyongeraho Nigeria, Sudani y’Epfo na Yemen.

Hagati aho Umuhuzabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi, Stephen O’Brien, ategerejwe muri Somalia mu minsi iri imbere nkuko ABC News yabyanditse.

Mu murwa Mukuru Mogadishu abantu basaga ibihumbi birindwi bavuye mu ngo zabo bajya kwihuriza mu kigo cyabagenera ibyo kurya. Amapfa nicyo kiza cya mbere cyibasiye iki gihugu kuva cyabona Perezida mushya, Mohamed Abdullahi Mohamed. Uyu muyobozi yasabye Imiryango mpuzamahanga n’Abaturage ba Somalia baba mu mahanga bagera kuri miliyoni ebyiri gutanga ubufasha.

Abana basaga ibihumbi 363 bafite ikibazo cy’imirire mibi bakeneye kwitabwaho ku rwego rwo hejuru bagahabwa indyo yuzuye, muri bo ibihumbi 71 bafite nibo bafite ibibazo bikomeye.

Kubera ikibazo cy’amazi meza muri iki gihugu, hari kwaduka icyorezo cya Cholera n’ibindi. Ubu hatangiye kuvugwa imibare y’abantu bapfuye bishwe nayo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi ryasabye ko muri uyu mwaka haboneka miliyoni 864 z’amadolari ya Amerika yo gufasha abantu miliyoni 3.9. Gusa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ryari ryasabye ko hakongerwa miliyoni z’amadolari 26 ku mafaranga yari ateganyijwe mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Umwana w’amezi ecyande witwa Ali Hassan yafotowe ateruwe na nyina Fadumo Abdi Ibrahim, wahunze amapfa ari mu Majyepfo y’Igihugu akajya mu Murwa Mukuru Mogadishu ahari inkambi y’abaturage bafite inzara / Ifoto: AP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages