Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Somalia, rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritswe kuko yari amaze igihe agaragara mu bikorwa bya ruswa.
Bivugwa kandi ko yabangamiraga iperereza ryakorwaga ku butaka yigwijeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umubano hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe wari umaze igihe urimo agatotsi, ku buryo hari ubwoba ko ushobora gutuma amatora ateganyijwe muri iki gihugu ataba.
Ku Cyumweru, Roble yashinje Perezida gushaka kubangamira ibikorwa by’amatora.
Uretse Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi, Abdihamid Mohamed Dirir, na we yakuwe mu nshingano kubera iperereza ari gukorwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!