Uku gushwana kandi kwatangiye kugira ingaruka ku mitegurire y’amatora ya Perezida yagiye yimurwa inshuro zitandukanye.
Umwuka mubi hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe wari watangiye no kugera mu nzego z’umutekano nkuko BBC yabitangaje.
Byose byatangiye muri Kamena uyu mwaka, ubwo umwe mu bakora mu rwego rw’iperereza witwa Ikran Farah yaburirwaga irengero.
Minisitiri w’Intebe yahise ahagarika ushinzwe ubutasi ariko Perezida arabyanga, anitambika umwanzuro wa Minisitiri w’Intebe wo guhindura Minisitiri w’Umutekano.
Perezida Farmajo kandi yahise agabanya ububasha bwa Minisitiri w’Intebe, ibintu byakomeje guteza umwuka mubi mu miyoborere.
Kuri uyu wa Kane Farmajo na Roble baganiriye amaso ku maso, biba ubwa mbere ayo makimbirane avutse muri Kamena.
Umuvugizi wa Guverinoma, Mohamed Ibrahim Moalimu yavuze ko mubyo bemeranyije, harimo kureka Abdullahi Mohamed Nur akaba Minisitiri w’Umutekano nkuko Minisitiri w’Intebe yari yamugennye.
Yasin Farey washyizweho na Perezida ngo ayobore ibiro by’iperereza by’agateganyo na we hemejwe ko aguma mu mirimo kugeza igihe hazashyiriwaho undi.
Hemejwe kandi ko maneko waburiwe irengero, ikibazo bakirekera inzego z’ubutabera zikazagifataho umwanzuro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!