Abaregwa barimo Umunya-Kenya witwa Aden Mohamed bakurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe n’Umutwe wa Al- Shabab uterwa inkunga na ISIS (Islamic State) mu Ntara ya Puntland.
Aden Mohamed yakatiwe igihano cy’urupfu ari kumwe n’uwitwa Abshir Mohamed w’imyaka 47 wo muri Somalia mu gihe undi bari kumwe witwa Shiniyow Muhamud yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 muri gereza.
Urukiko rwavuze ko Aden Mohamed wavukiye i Wajir muri Kenya, yageze muri Al- Shabab mu 2017, muri icyo gihe uyu mutwe ukaba waragabye ibitero bitandukanye muri Puntland.
Muri iki gihe Al-Shabab na Islamic State yibasiriye Intara ya Puntland cyane dore ko ari n’agace karangwamo umutekano muke kuva na kera.
Ingabo zihuriweho za Somali National Army na US Africa Command, ziyemeje guhangana n’imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri ako gace.
Urubyiruko rwinshi rwo muri Kenya rwambuka umupaka uhuza icyo gihugu na Somalia rugiye mu mitwe y’iterabwoba. Mu gihe ibyo bihugu byombi byagiye bigabwaho ibitero by’iterabwoba bitandukanye byagabwe na Al-shabab by’umwihariko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!