Umuyobozi wari ushinzwe ubutasi mu mutwe w’intagondwa za kiyisilamu zo muri Somalia, Al-Shabaab wari warashyiriweho miliyoni 33 z’amadorali y’Amerika ngo yicwe, yatangaje ku wa kabiri ko atagikorana n’iterabwoba ndetse ko anaretse ubugizi bwa nabi.
Televiziyo Al JAzeera yatangaje ko Zakariya Ismail Hersi, wari ukuriye ubutasi bw’uyu mutwe, yabwiye itangaza makuru ryo muri Somaliya ko yishyikirije ubuyozi bwa Somaliya, mu kwezi gushize , kubera ko aharanira ubwiyunge bw’Abanya-Somalia.
Yagize ati “ ubu ndemeza ko ntakiri muri Al-Shabaab , naretse ubugizi bwa nabi kuko ariyo nzira mbona yakemura amakimbirane kandi nzaharanira kugera ku ntego yanjye binyuze mu nzira z’amahoro, ubwiyunge ndetse n’ubwumvikane.”
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Hersi yaba amanitse amaboko kubera gutinya kwivuganwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko byagendekeye umwaka ushize Ahmed Godane, wari umuyobozi mukuru w’uyu mutwe.
Hersi ni umwe mu bayobozi barindwi bakomeye ba Al-Shabaab washakishwaga n’ubuyobozi bwa Barack Obama. Mu w’2012, USA zateganyirije miliyoni 33 z’amadorali y’Amerika uzafata cyangwa akica Hersi.
Nubwo yakomwe mu nkokora mu mwaka ushize w’2014, Al-Shabaab ikomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Somaliya no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mutwe ukomeje kugaba ibitero mu gihugu cya Kenya gifite ingabo mu mutwe ushinzwe kugarura amahoro muri Somaliya.
Mu cyumweru gishize, imodoka itezemo igisasu yaturikiye hafi ya hoteri yari icumbikiwemo Perezida wa Turukiya , Recep Tayyip ERdogan muri Kenya, gihitana abantu babiri.
Intagondwa za Al-Shabab zagenzuraga uduce twinshi tw’umurwa mukuru wa Mogadishu mu myaka ya 2007 kugeza mu 2011, ariko ubu, zimaze kutwamburwa n’ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.


















TANGA IGITEKEREZO