Ku wa Gatandatu nibwo abadepite bo muri Somalia bari kumwe na Minisitiri w’intebe Omar Sharmarke bageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi ubwo berekezaga muri Turikiya.

Umuvugizi wa leta ya Somalia Abdisalam Aato yatangaje ko ubwo aba badepite bageraga ku kibuga cy’indege batigeze bahabwa bemererwa gukomeza urugendo, ndetse ngo bahamaze amasaha menshi byaje no gutuma Minisitiri w’intebe akererwa urugendo yari agiyemo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Leta ya Somalia yamaganye iki gikorwa ivuga ko kitari gikwiriye, ndetse ivuga ko itegereje ibisobanuro birambuye biturutse muri Kenya.

Indege zose zivuye muri Somalia zijya muri Kenya ziba zigomba kunyura mu mujyi wa Wajir wegereye umupaka zikabanza gusakwa ariko iyari itwaye aba badepite yo ntiyigeze isakwa bitewe n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

Leta ya Kenya ivuga ko impamvu indege zivuye muri Somalia zisakwa ari uko uburyo bwo gusaka ku kibuga cy’indege cya Mogadishu butizewe, aho nko mu ntangiriro z’uku kwezi igisasu kinjijwe mu ndege kigaturika igeze mu kirere kigahitana uwari wakijyanyemo.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko itabashije kuvugana n’ibiro bya perezida wa Kenya kugira ngo bigire icyo bavuga kuri iki kibazo.

Nubwo Kenya ari kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Somalia mu rwego rwo gufasha Leta kurwanya umutwe wa al shabab, ibi bihugu byombi byakunze kutumvikana ahanini biturutse ku mbibi zabyo mu Nyanja y’abahinde, aho Kenya ishinjwa kugurisha peteroli mu mahanga no gucukura gaz iherereye mu duce itumvikanaho na Somalia.

Minisitiri w'Intebe wa Somalia Omar Sharmarke na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta
Minisitiri w'Intebe wa Somalia Omar Sharmarke na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

[email protected]