00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia yashyiriyeho ibihembo ubazatanga amakuru ku bayobozi ba Al- Shabab

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 11 April 2015 saa 08:32
Yasuwe :

Leta ya Somalia yamaze gushyiriraho ibihembo abantu bazatanga amakuru ku bayobozi 11 b’umutwe w’intagondwa z’abayisilamu bari mu mutwe w’abarwanyi Al-Shabab.

Urutonde rw’amazina yabo n’ay’amahimbano rwatanzwe n’abagize leta ya Somalia nyuma y’icyumweru Al- Shabab igabye igitero kuri Kaminuza ya Garissa muri Kenya.

Umuyobozi wa Al Shabab, Ahmed Diriye yashyiriweho ibihumbi 250 by’amadorali ku uzatanga amakuru azatuma afatwa.

Nubwo ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze ubmwe n’iza Somalia zagerageje kwigarurira imijyi minini, intagondwa za Al-Shabab ziracyagenzura uduce twinshi tw’icyaro.

Uretse umuyobozi mukuru Ahmed Diriye washyiriweho ibihumbi 250 by’amadorali ya Amerika, Mahad Warsame Qaley ushinzwe ubutasi we uzatuma afatwa azahembwa ibihumbi 150, Ali Mohamed Raage ibihumbi 100, Abdullahi Abdi Jumaale, Mohamed Mohamoud Nor, Ali Mahamed Huseen, Hasan Mahaed Ali, Abdullahi Ismaan, Mahamed Abdi Musa, Mahamed Mahamuud na Yasin Ismman nabo bashyiriweho ibihumbi 100 by’amadorali ku bazatanga amakuru yatuma bafatwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages