00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia yasonewe ideni rya miliyoni 684$ yari ibereyemo u Burusiya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 July 2023 saa 09:48
Yasuwe :

Somalia yakuriweho umwenda w’asaga miliyali 813 Frw yari yarahawe n’u Burusiya mu myaka yashize. Iki gikorwa cyabaye mu itangira ry’inama ya kabiri ihuza u Burusiya na Afurika, iri kubera i St Petersburg, ahari kureberwa hamwe uko iki gihugu gikomeza gushimangira umubano wacyo n’Umugabane wa Afurika.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari wa Somalia, Bihi Iman Ige, ndetse na Minisitiri Wungirije w’Imari w’u Burusiya, Timur Igorevich Maksimov.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook rwa Minisiteri y’Imari ya Somalia, Bihi Iman Ige, yavuze ko “Iyi ntambwe izagira uruhare runini muri gahunda bafite yo kugabanya imyenda iki gihugu ifite.”

Aya mafaranga yagurijwe Somalia mbere gato yo kwinjira mu ntambara y’abasivili igiye kumara hafi imyaka 15 ibera muri icyi gihugu. Iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ubushake u Burusiya bufite mu gukomeza kubaka umubano udasanzwe n’ibihugu bya Afurika.

Amakuru ahari avuga ko Somalia yarifitiye u Burusiya umwenda wa miliyali zisaga 826 Frw mu mwaka wa 2019.

Minisitiri Wungirije w’Imari w’u Burusiya, Timur Igorevich Maksimov (ibumoso) na Minisitiri w’Imari wa Somalia, Bihi Iman Ige ubwo bari basoje gushyira umukono kuri aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages