Tariki ya 10 Werurwe 2019 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse. Yahitanye abantu 157 barimo n’Umunyarwanda.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’aho mu 2018, nabwo indege ya Lion Air yo muri ubu bwoko yaraguye ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Byatumye iyi sosiyete ikumirwa mu bihugu bitandukanye kubera impungenge ku mutekano w'izo ndege.

Bikekwa ko impanuka z’izi ndege zombi zishobora kuba zaratewe no kudakora neza kwa porogaramu iyobora indege za Boeing 737 Max.

Umuyobozi mukuru wa Ethiopian Airlines, Tewolde Gebremariam, yabwiye Reuters ati ‘Twahamagaje Boeing tuganira ku mpozamarira ijyanye n’indege yayo ya MAX yakoze impanuka, ariko hari n’ingurane zijyanye n’amafaranga twatakaje.”

Yavuz ko “Mu mpera za Kamena ubwo ingengo y’imari izaba irangiye, tugomba kuzagira ikintu tubona, ndavuga ingurane.”

Tewolde Gebremariam kandi avuga ko barimo gusaba Boeing izindi ngurane, zijyanye n’uko iyi mpanuka yangije izina rya Ethiopian Airlines.

Ethiopian Airlines irateganya no kwaka impozamarira kubera izina ryayo ryangiritse
Ethiopian Airlines irateganya no kwaka impozamarira kubera izina ryayo ryangiritse