Iyi sosiyete y’Abaholandi yemeye iby’iyi ruswa, nyuma y’uko BBC ishyiriye ahagaragara ubutumwa ubuyobozi bwa Shell bwohererezanyije na Dan Etete, waje gufungwa azira kwinjiza mu gihugu amafaranga yabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ryasanze mu 2011, Shell n’indi sosiyte y’Abataliyani yitwa ENI byarabonye isoko ry’ibikomoka kuri peteroli nyuma yo kwishyura leta ya Nigeria miliyari 1.3 y’amadolari na ruswa ya miliyari 1.1 y’amadorali ya Amerika.

Impapuro zanditswe n’Umushinjacyaha w’Umutaliyani zigaragaza ko ayo mafaranga leta yahise iyaha sosiyete yitwa Malabu yari iyobowe na Etete.

Agera kuri miliyoni 466 z’Amadolari muri yo, Etete yayinjije mu gihugu binyuze mu biro by’ivunjisha, nyuma aza gushyikirizwa Goodluck Jonathan wari Perezida n’abandi bari bakomeye muri guverinoma.

Umuvugizi wa Shell yavuze ko ubwo baganiraga na Leta ya Nigeria kugira ngo bahabwe agace gacukurwamo peteroli, bari bazi neza ko hagomba gukemurwa ikibazo cyari hagati yayo na Sosiyete ya Malabu yari isanzwe ihagenzura. Ibi babikoze ngo batekereza ko byemewe n’amategeko.

Ni mu gihe uruhande rwa Goodluck Jonathan rwo ruvuga ko nta kirego kiragezwa mu rukiko ku bijyanye n’iki kibazo, ndetse ko ibyo uyu wahoze ari Perezida ashinjwa ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Iyi sosiyete icuruza peteroli yatanze ruswa ya miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika kugirango ibone isoko muri Nigeria
Iyi sosiyete icuruza peteroli yatanze ruswa ya miliyari 1.1 z’amadolari ya Amerika kugirango ibone isoko muri Nigeria

[email protected]