Biteganyijwe ko ingendo z’indege z’iyo sosiyete zizatangira ku wa 23 Nzeri uyu mwaka, bagahera ku ngendo z’imbere muri Afurika y’Epfo mbere yo gusubukura izo mu mahanga.

South African Airways iherutse kwegurirwa abikorera mu rwego rwo kuyishakira uburyo yava mu bihombo yashyizwemo n’imicungire mibi.

Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyasubije ibintu irudubi cyane cyane mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, South African Airways yo na mbere y’icyorezo yari iri mu bihe bibi kandi byari bimaze igihe.

Biteganyijwe ko South African Airways izasubukura ingendo mu kwezi gutaha
Biteganyijwe ko South African Airways izasubukura ingendo mu kwezi gutaha