Uyu mugabo usanzwe uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida w’iki gihugu, Mahamat Idriss Déby Itno, yahanishijwe igihano cyo gufungwa kubera kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye muri Gicurasi 2024, bwaguyemo abagera kuri 42.
Urukiko rwagaragaje ko abenshi bapfiriye muri ubu bwicanyi bari biganjemo abagore n’abana. Bwabereye mu gace kitwa Mandakao gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba muri Tchad.
Umwunganizi mu mategeko wa Masra, Francis Kadjilembaye, yabwiye Ibiro Ntaramakuru byo mu Bufaransa ko ibiri kuba ku mukiliya we ari agasuzuguro bitagakwiriye kubaho kubera ko ibyaha ashinjwa atigeze abikora.
Ati “Umukiliya wanjye rwose bari kumusebya cyane kubera ko yahamijwe ibyaha nta bimenyetso bifatika bigaragara ko yakoze ibyo byaha.”
Ku wa 16 Gicurasi nibwo Masra yatawe muri yombi kubera ibyaha birimo gutangaza imvugo z’urwango, gushyiraho imitwe yitwaje intwaro yagiye yica abaturage, igatwika inzu ndetse n’ibindi bitandukanye.
Masra yakatiwe gufungwa ari kumwe n’abandi bagera kuri 70 nabo bikekwa ko bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bwabaye ku wa 14 Gicurasi uyu mwaka.
Ku wa 1 Mutarama 2024, nibwo Masra yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Tchad nyuma y’igihe yari amaze mu buhungiro nyuma yo kuvuga ko ari guhigwa n’ubutegetsi bwa Mahamat Itno wasimbuye se, Idris Deby Itno ku butegetsi, ubwo yicirwaga ku rugamba muri Mata 2021.
Ntabwo yatinze kuri uwo mwanya kubera ko muri Gicurasi yatangaje ko yeguye nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mata 2024, aho yari ahatanye na Perezida w’inzibacyuho, Gen Mahamat Déby Itno.
Bivugwa ko nyuma yo gutsindwa amatora, Masra yashinze imitwe yitwaje intwaro yishe aba baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!