Inzego z’ubuzima zatangaje ko kuri uyu wa Gatatu no kuwa Kane, nibura abantu 150 bamaze kwicwa barimo abagore, abana n’abasaza.

Mu cyumweru gishinzwe nibwo imvururu zatangiye hagati y’ubwoko bw’aba-Hausa ndetse n’andi moko baturanye, bapfa ubutaka.

Nibura muri iyi minsi ibiri abantu 86 nibo bamaze gukomerekera muri izo mvururu, nk'uko AFP yabitangaje.

Ibintu byafashe intera kuri uyu wa Gatatu ubwo habagaho kurasana gukomeye ndetse no gutwika inzu.

Mu cyumweru gishize nabwo imvururu zishingiye ku butaka muri ako gace zahitanye abantu 13, naho 24 barakomereka.

Ubuyobozi bwashyizeho Guma mu rugo mu masaha y’ijoro ariko nta musaruro ufatika byatanze.

Guhera muri Nyakanga 2022 kugeza mu ntangiriro z’Ukwakira abantu 149 bari bamaze kugwa muri izo mvururu za hato na hato mu gihe 124bari bamaze gukomereka. Ni mu gihe abandi 65 000 bavuye mu byabo nkuko Loni ibitangaza.

Muri Nyakanga abo mu bwoko bwa Hausa basabye ko hashyirwaho ubutegetsi bwa gisivile, ibintu andi moko yafashe nk’amayeri yo gushaka kwigarurira ubutaka bwabo.

Abantu 150 nibo bamaze kugwa mu mvururu zashyamiranyije abaturage muri Sudani
Abantu 150 nibo bamaze kugwa mu mvururu zashyamiranyije abaturage muri Sudani