Ni imyigaragambyo ikorwa hirya no hino mu gihugu, aho abigaragambya bari bahanganye n’inzego z’umutekano.
Kuri iki Cyumweru ibiciro by’imigati byiyongereyeho 40 %, mu gihe ibikomoka kuri peteroli nabyo biyongereye.
Bifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage kuko umugati uza mu biribwa bya mbere bitabura ku meza y’abanya-Sudan.
Loni yatangaje ko kimwe cya gatatu cy’abatuye Sudan babeshwejweho n’imfashanyo. Ibintu byarushijeho kuba bibi umwaka ushize ubwo ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasivile bwahirikwaga, abaterankunga bamwe bakazihagarika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!