00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudan: Biroshye mu mihanda kubera izamuka ry’ibiciro by’imigati

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 March 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Abaturage bo muri Sudan bamaze iminsi mu myigaragambyo basaba ko ibiciro by’imigati n’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka kuko bikomeje gutumbagira.

Ni imyigaragambyo ikorwa hirya no hino mu gihugu, aho abigaragambya bari bahanganye n’inzego z’umutekano.

Kuri iki Cyumweru ibiciro by’imigati byiyongereyeho 40 %, mu gihe ibikomoka kuri peteroli nabyo biyongereye.

Bifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage kuko umugati uza mu biribwa bya mbere bitabura ku meza y’abanya-Sudan.

Loni yatangaje ko kimwe cya gatatu cy’abatuye Sudan babeshwejweho n’imfashanyo. Ibintu byarushijeho kuba bibi umwaka ushize ubwo ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasivile bwahirikwaga, abaterankunga bamwe bakazihagarika.

Ibiciro by'imigati bimaze iminsi biyongera muri Sudan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages