Umujyi wa Khartoum umaze iminsi uterwamo amabombe n’ibisasu n’abagize umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi wa Rapid Support Forces (RSF).
Biravugwa ko hatanzwe amabwiriza yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi itatu ni ukuvuga amasaha 72 ariko ntacyo umugaba mukuru w’ingabo za Sudan, Fattah al-Burhan aratangaza.
Mu butumwa uyu mutwe wanyujije ku rukuta rwa Facebook wagaragaje ko guhagarika imirwano bitewe ahanini no kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 Abayisilamu ku Isi hose bagize umunsi mukuru wa Eid al-Fitr.
Bukomeza bugira buti “Guhagarika imirwano bihuriranye n’umunsi w’umugisha wa Eid al-Fitr, hagamijwe gutangiza ibikorwa by’ubugiraneza, kwimura abaturage no kubaha amahirwe yo gusuhuzanya n’imiryango yabo.”
Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudan yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize kubera gutinda ko gusubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.
Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.
RSF ni umutwe uvuga ko uri kwirwanaho. Imirwano hagati y’izi mpande zombi zihanganye bigaragazwa ko hamaze kugwamo abarenga 350.
Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili nayo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.
Nubwo bimeze bityo ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, uyu mutwe watangaje ko hari ibitero ingabo za Leta zagabye ku baturage.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres nawe yasabye ko iyi mirwano yashyirwaho akadomo aho gukomeza kugwamo abasivili b’inzirakarengane.
Bivugwa ko ibihumbi by’abaturage batangiye guhunga umujyi wa Khartoum kubera kurasana ndetse benshi batangiye kujya mu buhungiro muri Chad bahunga imirwano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!