Ibi bitero by’abigaragambya byagabwe tariki 19 na 20 z’uku kwezi mu mujyi wa Graida uherereye muri Leta ya Darfur y’epfo, nkuko biri mu itangazo ry’ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Darfur (UNAMID).
Iryo tangazo rigira riti " Bari bagambiriye kwangiza burundu imitungo y’umuryango World vision n’ishami ry’umuryango rishinzwe ibiribwa".
Abigaragambya bamennye ibiro by’iyi miryango, biba amafaranga, bangiza imodoka, ariko nta mpamvu iri tangazo ryavuze yatumye bigaragambya.
Itangazo rikomeza rigira riti “Iyi myitwarire ntiyemewe, cyane cyane kwiba no kwangiza imitungo y’abashinzwe gutanga ubufasha bwo kurengera ubuzima ku baturage batagira kirengera bo muri uyu mujyi wa Graida.”
Muri Sudani hashize iminsi hari imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu, abaturage basaba akanama ka gisirikare kafashe ubutegetsi kubuhereza abasivile nyuma yo guhirika Omar al Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO