00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudan: Perezida Bashir yasheshe guverinoma anatangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 February 2019 saa 08:23
Yasuwe :

Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, wugarijwe n’imyigaragambyo y’abaturage bakomeje gusaba ko ava ku butegetsi, yashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihugu bizamara umwaka wose, nyuma yo gusesa guverinoma no kwirukana ba guverineri bose.

BBC ivuga ko ibi Bashir abikoze mu gihe Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS, rwari ruherutse gutangaza ko azava ku butegetsi.

Hashize amezi atatu abaturage bakora imyigaragambyo aho batangiye binubira igiciro cy’umugati, ibintu bikaza guhindura isura ubwo batangiraga kuvuga ko Perezida akwiye kwegura.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Bashir wemeje ko abigaragambya bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu, yasabye Inteko Ishinga Amategeko kuba ihagaritse amavugururwa y’Itegeko Nshinga agamije kumwemerera kongera kwiyamamaza.

Nyuma yo gusinya amateka ashyira ingabo ku buyobozi bw’intara 18 zigize Sudan, yanahise atangaza ko aba Minisitiri batanu barimo uw’Ingabo, Ububanyi n’amahanga n’ushinzwe Ubutabera bazagumana inshingano zabo.

Imibare ishyirwa hanze n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko kuva imyigaragambyo yatangira abantu basaga 1000 bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe abarenga 40 bahasize ubuzima.

Abigaragambya barahiye ko bazatuza ariko uko Bashir w’imyaka 75 arekuye ubutegetsi amaranye imyaka 30.

Sudan: Perezida Bashir yasheshe guverinoma anatangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages