BBC ivuga ko ibi Bashir abikoze mu gihe Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS, rwari ruherutse gutangaza ko azava ku butegetsi.
Hashize amezi atatu abaturage bakora imyigaragambyo aho batangiye binubira igiciro cy’umugati, ibintu bikaza guhindura isura ubwo batangiraga kuvuga ko Perezida akwiye kwegura.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Bashir wemeje ko abigaragambya bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu, yasabye Inteko Ishinga Amategeko kuba ihagaritse amavugururwa y’Itegeko Nshinga agamije kumwemerera kongera kwiyamamaza.
Nyuma yo gusinya amateka ashyira ingabo ku buyobozi bw’intara 18 zigize Sudan, yanahise atangaza ko aba Minisitiri batanu barimo uw’Ingabo, Ububanyi n’amahanga n’ushinzwe Ubutabera bazagumana inshingano zabo.
Imibare ishyirwa hanze n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko kuva imyigaragambyo yatangira abantu basaga 1000 bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe abarenga 40 bahasize ubuzima.
Abigaragambya barahiye ko bazatuza ariko uko Bashir w’imyaka 75 arekuye ubutegetsi amaranye imyaka 30.



















TANGA IGITEKEREZO