Inteko idasanzwe y’iri ishyaka, yateranye kuri uyu wa Gatanu niyo yemeje Bashir nk’umukandida ugomba kurihagararira mu matora, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru muri Sudan (SUNA).
Itegeko Nshinga rya Sudan riteganya ko Perezida ayobora manda ebyiri z’imyaka itanu bivuze ko iri shyaka riri ku butegetsi rishobora guhindura Itegeko Nshinga mu gihe Bashir yaba ariwe urihagarariye.
Umuyobozi w’iyi nteko, Kabashor Koko, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gukomeza urugendo rudasanzwe bemeza bazayoborwamo na Perezida Bashir
Yagize ati “Twemeje gukomeza urugendo ruri ngombwa rumwemerera kuduhagararira mu matora ya Perezida yo muri 2020.”
Omar Hassan Ahmad al-Bashir yabaye Perezida muri 1989, nyuma yo guhirika ku butegetsi Sadek al-Mahdi, wabaye Minisitiri w’Intebe wanyuma watowe n’abaturage muri iki gihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 74 y’amavuko kuri ubu unakurikiranywe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC azira ibikorwa by’ubwicanyi bwo mu ntara ya Darfur, yatorewe kuyobora Sudan bwa mbere muri 2010, bikaba biteganyijwe ko manda ye ya kabiri izarangira muri 2020.



















TANGA IGITEKEREZO