Muri aya masezerano yasinywe ku munsi w’ejo, Perezida Salva Kiir yemeye gusaranganya ubutegetsi n’umukuru w’umutwe w’inyeshyamba zirwanira muri iki gihugu, Riek Machar wagizwe umwe muri ba Visi Perezida ba Sudan y’Epfo.
Intambara yaguyemo ibihumbi birenga icumi by’abaturage igahungabanya abarenga miliyoni, yaturutse ku makimbirane yavutse nyuma y’imyaka ibiri Sudan y’Epfo ibonye ubwigenge.
Muri 2011 nibwo Sudan y’Epfo yabonye ubwigenge nyuma yo kwiyomora kuri Sudan, kuva muri 2013 hatangira amakimbirane yaturutse ku kutavuga rumwe kwabo hagati ya Kiir na Machar.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudan y’Epfo, Al Dirdiri Mohamed wanagize uruhare kugira ngo aya masezerano agerweho, yavuze ko bashaka ko impande zombi zakumvikana muri iki gihugu hakagaruka amahoro.
Yagize ati "Aya masezerano yasinywe agamije gukemura ibibazo kandi agaragaza ubushake bw’impande zombi zishaka guhagarika intambara.”
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu SPLM (Sudan’s People Liberation Movement), ryahise ritanga konji idasanzwe yo kwishimira aya masezerano yasinywe.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko abarwanashyaka ba SPLM mu mujyi wa Juba bari kuzenguruka n’amamodoka bavugira mu ndangururamajwi kugira ngo bakwirakwize aya makuru mashya y’uko Kiir na Machar biyunze.
Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uyu mujyi byafunze imiryango, abaturage benshi bitabiriye ibi birori biteganyijwe ko Perezida Kiir aranageza ijambo ku baturage be.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kiir yavuze ko leta n’imitwe y’abarwanyi biyemeje kunga abaturage babo no guharanira amahoro basaranganya ubutegetsi.
Riek Machar we yasabye abahuza b’aba bombi kwita ku ishyirwa mu bikorwa by’aya masezerano kuko buri gihe babeshya iyo bigeze mu gushyira mu bikorwa.
Sudan y’Epfo ikungahaye kuri peteroli ariko ubukungu bwayo bwarangiritse kubera amakimbirane ahora muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO