Ku cyumweru gishize nibwo Hamdok yasheshe Guverinoma yari isanzweho, ashaka gushyiraho indi ihuriweho.
Muri Guverinoma nshya hashyizwemo abaminisitiri babiri bo mu gisirikare. Abenshi ni abo mu ihuriro riharanira impinduka ryari riyoboye imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Omar al Bashir wahoze ari Perezida.
Minisiteri y’imari yahawe Gibril Ibrahim wahoze ayoboye inyeshyamba. Ni umwanya ahawe mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse cyane, ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli bikaba bike.
Guverinoma iriho muri Sudani mu Ukwakira umwaka ushize nibwo yasinye amasezerano n’inyeshyamba agamije gusubiza ibintu mu buryo.
Umwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wahawe Mariam al-Sadiqal-Mahdi, umukobwa wa Sadiqal-Mahdi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Sudani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!