00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudan: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barahiye kutazatuza Bashir akiri ku butegetsi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 4 June 2015 saa 09:36
Yasuwe :

Ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta baharanira impinduka za Sudani (SRF) banze kwitabira umuhango wo kurahiza Perezida Omar Al-Bashir, ahubwo bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bifashishije imitwe yitwaza intwaro bakamukura ku butegetsi.

Ubwo Bashir yarahiriraga kuyobora indi manda kuwa kabiri, yari yabatumiye ku meza y’ibiganiro bigamije gushakira igihugu amahoro ndetse anatanga imbabazi kuri bose nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye gufatanya na bo.

Mu kiganiro na Africa Review, umuyobozi wa SFR, Mini Arko Minawi yavuze ko nta mpamvu n’imwe yo kubaha imbabazi kuko nta cyaha na kimwe bakoze ku buryo bahabwa imbabazi na Bashir.

Ati” Ntitwemera ibyavuye mu matora. Ntitwemera Bashir nka Perezida. Bashir ntazarangiza manda ye. Tuzafatanya n’imitwe yitwaje intwaro, sosiyete sivile, ndetse n’abandi banyasudani tumukure ku butegetsi mu minsi ya vuba.”

Minawi yanavuze ko yababajwe cyane n’abakuru b’ibihugu barimo Robert Mugabe wa Zimbabwe ndetse akaba n’umukuru w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Uhuru Kenyatta wa Kenya bitabiriye uwo muhango kuko asanga ari ukurwanya ibyiringiro by’abatuye sudani no gusuzugura ibyemezo by’ubutabera mpuzamahanga.

Bashir watorewe kuyobora sudani muri Mata 2015 ku majwi asaga 90% ariko imiryango mpuzamahanga n’abatavuga rumwe na we ntibemere ibyavuyemo, nyuma yo kurahira akaba yarahise yirukana abari bagize guverinoma, indi guverinoma nshya ikazatangazwa mu minsi ya vuba.

Mukaneza M.Ange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages