Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo uwari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir yeguye nyuma y’igitutu cy’abatavuga rumwe bari bamaze amezi ane bigaragambya.
Igisirikare nicyo cyahise gifata ubutegetsi, cyemeza ko kigiye gushyiraho inzibacyuho y’imyaka ibiri.
Umuvugizi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Palladino, yabwiye itangazamakuru ko muri guverinoma y’inzibacyuho hakwiye no kujyamo abasivili.
Ati “Abanya-Sudani bakwiye kwishyiriraho uzabayobora n’ahazaza habo kandi bagaragaje ko banekeye ubuyobizi bwa gisivile.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu biganiro byo gushakisha uko zazahura umubano wazambye ku buyobozi bwa Omar al-Bashir ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku bw’ibyaha ashinjwa bigereranywa na Jenoside yakorewe abaturage bo mu Ntara ya Darfur.
Palladino kandi yavuze ko abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage bo mu Ntara ya Darfur bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera.





Ibitekerezo 0