Ku wa Kane MSF yatangaje ko abantu bamaze kwandura basaga ibihumbi 100 ndetse kimaze guhitana abarenga 2.470.
Icyorezo cya Cholera cyatangajwe ku mugaragaro mu 2024 na Minisiteri y’Ubuzima, kikaba cyibasira cyane abaturage b’impunzi mu turere nka Darfur aho intambara yamaze gusenya burundu ku buryo bigoye kubona amazi meza na serivisi z’ubuvuzi.
Mu cyumweru gishize gusa, MSF yakiriye abarwayi ba Cholera barenga 2.300 ndetse habarurwa abapfuye 40 mu bigo by’ubuvuzi bya Minisiteri y’Ubuzima biherereye mu karere ka Darfur.
MSF yatangaje ko uduce twibasiwe cyane turimo Tawila iherereye mu Majyaruguru ya Darfur, ahabarizwa impunzi zisaga ibihumbi 380, aho abaturage baho bifashisha litiro eshatu z’amazi ku munsi.
Ivuriro rya Cholera rya Tawila rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 130, ariko byabaye ngombwa ko ryakira abarwayi 400 mu cyumweru cya mbere cya Kanama.
Muri Golo, ivuriro rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 73 ryahise ryuzura, aho ku wa 3 Kanama honyine hageze abarwayi 137. Abaganga bavuga ko imvura nyinshi iri mu bituma ikibazo kirushaho gukomera, kuko yanduza isoko y’amazi.
MSF yasabye igisubizo cyihutirwa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo hongerwe serivisi z’amazi meza n’isuku, ndetse hatangizwe ubukangurambaga bwo gukingira Cholera ku bwinshi.
Uhagarariye ibikorwa bya MSF muri Sudani, Tuna Turkmen, yagize ati “Icyorezo ubu cyatangiye gukwira no hanze y’inkambi z’impunzi. Hakenewe igisubizo mpuzamahanga kigomba gushyiraho uburyo bwihutirwa byo guhangana na cyo kuko buri munsi utambutse nta gikozwe uhitana ubuzima bw’abantu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!