Ku wa 11 Mutarama 2026, Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Kamil Idris, yabwiye abanyamakuru ko gusubira i Khartoum ari intambwe igana ku mahoro arambye.
Iyi guverinoma yari yarimuwe ijyanwa i Port Sudan, nyuma y’uko RSF yari imaze gufata umurwa mukuru Khartoum mu mwaka wa 2023.
Muri Werurwe mu 2025, Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani (SAF), Gen Abdel Fattah al-Burhan, akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Sudani, yatangaje ko Khartoum yabohowe nyuma y’uko ingabo ze zigaruriye ikibuga cy’indege mpuzamahanga n’ibikorwa remezo bikomeye.
Ubuyobozi bukomeje ibikorwa byo kongera kubaka umurwa mukuru, ndetse muri Nzeri 2025, bwatangaje ko bwakuyeho ibihumbi by’ingabo kugira ngo abaturage bari barahunze umujyi bawusubiremo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) rivuga ko mu bantu barenga miliyoni 15 bari baravuye mu byabo mu gihe cy’intambara. Abarenga miliyoni 3 bamaze gusubira mu bice bakomokamo, harimo abarenga miliyoni 1 basubiye i Khartoum gusa, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara ku wa 9 Mutarama 2026 ibigaragaza.
Ku cyumweru, Minisitiri w’Intebe, Idris Kamil, yatangaje ko umwaka wa 2026 ari umwaka w’amahoro kuri iki gihugu, avuga ko guverinoma igiye kunoza serivisi z’ibanze i Khartoum zirimo ubuzima, uburezi n’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!