00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani igiye gufungura Ikibuga cy’Indege cya Khartoum

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 August 2025 saa 03:39
Yasuwe :

Ingabo za Leta ya Sudani zatangaje ko zigiye gufungura Ikibuga cy’Indege cyo mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Khartoum, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri gifunzwe kubera uburyo cyangijwe n’intambara.

Izi ngabo zatangaje ko iki kibuga kizafungurwa mu Ukwakira 2025.

Ifungurwa ry’iki kibuga rizajyana no kugarura ibikorwa bya politiki n’inzego z’ubuyobozi mu Murwa Mukuru nyuma y’igihe byimuriwe mu Mujyi wa Port Sudan.

Ibikorwa byo gusana ibice by’iki kibuga byari byarangijwe n’intambara birarimbanyije ku buryo iki kibuga kizaba cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, nkuko byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’izi ngabo, Ibrahim Jaber.

Yagize ati “Turi mu bikorwa bya nyuma byo gusana imihanda, aho abagenzi bategerereza, ndetse turi kugaruramo ibikorwa by’ibanze nk’amazi n’umuriro ku buryo Ikibuga cy’Indege cya Khartoum cyizaba cyarangiye mu Ukwakira.

Iki kibuga cyari cyarangijwe n’ibikorwa by’intambara byabereye muri uyu mujyi, ubwo Ingabo za leta ya Sudani zahanganaga n’Umutwe wa Rapid Support Force(RSF) bikarangira uyu mutwe wigararuye uyu mujyi mu 2023.

Muri Werurwe 2025 nibwo Ingabo za Leta ya Sudani zatangiye kwisubiza uyu mujyi ndetse zirawugenzura wose.

Sudani igiye gufungura Ikibuga cy’Indege cya Khartoum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages