00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Ingabo z’u Rwanda zubakiye ibyumba by’amashuri abana b’abakobwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 October 2017 saa 12:23
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Majyaruguru ya Darfur muri Sudani zubakiye ibyumba by’amashuri ikigo cy’amashuri yisumbuye cy’abakobwa, EL SIREAF High Secondary School.

Icyo kigo giherereye mu gace Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zicunga, cyubakiwe ibyumba by’amashuri bibiri, uruzitiro rwa metero 120 kuri 90; ubwiherero bubiri n’ibyumba by’amashuri bine zasannye.

Nyuma yo kurangiza uwo mushinga w’ubwubatsi watewe inkunga n’ Ubutumwa bwa Loni mu kubungabunga amahoro muri Darfur (UNAMID), icyo kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri basaga 400.

Mu gutaha ayo mashuri yubatswe n’Ingabo z’u Rwanda, kuwa 11 Ukwakira 2017, Abdomajid Mohammed wari uhagarariye Minisiteri y’uburezi ya Sudani yashimiye by’umwihariko imbaraga n’umuhate zagaragaje, avuga ko ari gikorwa kizashimangira urukundo n’amahoro hagati y’abanya-Sudani n’abanyarwanda.

Umuyobozi wa UNAMID mu gace k’Amajyaruguru,Sunaina Lowe, yashimye Ingabo z’u Rwanda umuhate zigaragaza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNAMID, Lt Col David Musirikare, yavuze ko kubakira abanyeshuri ibyumba by’amashuri ari igikorwa gishimishije, cyane ko ayo bigiragamo yari ashaje cyane kandi ko byashoboraga guteza umutekano muke kuko byari bigoye ubuyoboziabantu binjiraga mu kigo uko bishakiye.

Yagize ati “Uyu mushinga uzagira ingaruka nziza ku baturage ba hano ndetse no kuri UNAMID; uzanagabanya ibibazo by’umutekano muke ku baturage batuririye aka gace.”

Kuwa 11 Ukwakira 2017 hatashywe ibyumba by’amashuri byubatswe n'Ingabo z’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda zubakiye ibyumba by’amashuri abana b’abakobwa
Ingabo z’u Rwanda zsishyikiriza ikigo ibyumba by’amashuri zubatse
Abdomajid Mohammed wari uhagarariye Minisiteri y’uburezi ya Sudani yashimiye Ingabo z'u Rwanda
Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye ibyumba by'amashuri bubakiwe
Umuyobozi wa UNAMID mu gace k’Amajyaruguru, Sunaina Lowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages