Iyo mijyi ni el-Facher wo mu ntara ya Darfur na Kordofan y’Iburengerazuba nk’uko bamwe mu baturage babibwiye AFP.
Umujyi wa el-Facher imirwano yari imaze amezi abiri ihagaze mu gihe mu tundi duce twa Darfur abaturage bari bamaze igihe bahunga.
Uyu mujyi wagezemo imirwano ucumbikiye abantu basaga 600 000 bavuye mu byabo kubera imirwano mu duce tuwegereye.
Imirwano yubuye kuri uyu wa Kane. Abatuye muri Darfur bavuga ko ubugizi bwa nabi buri muri iyo ntara butandukanye n’ubwo mu murwa mukuru Khartoum aho igisirikare gihanganye n’umutwe wa RSF, kuko i Darfur ho hari kuzamo no kwibasira abaturage hagendewe ku bwoko.
Byatumye abaturage benshi bahungira muri Tchad, mu gihe abasigaye bari kugirirwa nabi.
Ibikorwa remezo byinshi muri Sudani bimaze gusenywa n’iyi mirwano yadutse muri Mata uyu mwaka, aho abantu bagera ku 4000 bamaze kwicwa mu gihe abasaga miliyoni enye bahunze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!