00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Intambara yadukiriye indi mijyi ibiri

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 August 2023 saa 01:46
Yasuwe :

Nyuma y’amezi ane igisirikare gihanganye n’umutwe witwara gisirikare uzwi nka RSF, kuri ubu abatuye Sudani baravuga ko intambara yageze no mu yindi mijyi ibiri.

Iyo mijyi ni el-Facher wo mu ntara ya Darfur na Kordofan y’Iburengerazuba nk’uko bamwe mu baturage babibwiye AFP.

Umujyi wa el-Facher imirwano yari imaze amezi abiri ihagaze mu gihe mu tundi duce twa Darfur abaturage bari bamaze igihe bahunga.

Uyu mujyi wagezemo imirwano ucumbikiye abantu basaga 600 000 bavuye mu byabo kubera imirwano mu duce tuwegereye.

Imirwano yubuye kuri uyu wa Kane. Abatuye muri Darfur bavuga ko ubugizi bwa nabi buri muri iyo ntara butandukanye n’ubwo mu murwa mukuru Khartoum aho igisirikare gihanganye n’umutwe wa RSF, kuko i Darfur ho hari kuzamo no kwibasira abaturage hagendewe ku bwoko.

Byatumye abaturage benshi bahungira muri Tchad, mu gihe abasigaye bari kugirirwa nabi.

Ibikorwa remezo byinshi muri Sudani bimaze gusenywa n’iyi mirwano yadutse muri Mata uyu mwaka, aho abantu bagera ku 4000 bamaze kwicwa mu gihe abasaga miliyoni enye bahunze.

Amezi abaye ane intambara yubuye mu mijyi itandukanye ya Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages