Hamdok uherutse gufungwa n’igisirikare nyuma yo kumuhirika ku butegetsi mu Ukwakira 2021 akongera akabusubizwaho, amaze iminsi ari ku gitutu cy’abaturage bamushinje ubugambanyi no gukorana n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.
Uyu mugabo ubwo yari muri gereza amaze guhirikwa n’abasirikare, abaturage barigaragambije basaba ko afungurwa. Byabaye ngombwa ko abasirikare basubira kuganira na we, bemeranya ko asubirana ubutegetsi ariko abaturage ntibabyishimiye kuko bashakaga ko igisirikare kiva mu miyoborere yose y’inzego za politiki z’igihugu.
Abasesenguzi bavuze ko kwegura kwa Hamdok ari ikindi gikomere kuri Sudani imaze imyaka ibiri mu bibazo nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al-Bashir mu 2019.
Hamdok yavuze ko yeguye kubera ko igihugu kiri ahantu habi ku buryo nta yandi makiriro ahari uretse kwegura.
Yavuze ko ntako atagize ngo igihugu agisubize mu murongo ariko bikaba iby’ubusa.
Ibyo Hamdok yari yemeranyije n’igisirikare ubwo cyamufungaga mu Ukwakira, harimo kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho kugeza ubwo amatora azabera. Icyakora ntabwo igihe iyo nzibacyuho izarangirira kiramenyekana.
Kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu Ukwakira imyigaragambyo yabaye muri Sudani imaze kugwamo abantu 50.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!