Ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo bwabujije ingabo za Loni n’iza Afurika Yunze Ubumwe (Minuad) ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu gukomeza iperereza zari zatangiye ku basirikare baba barafashe ku ngufu abagore b’ahitwa Tabit mu ntara Darfour.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko abo basirikare bakekwaho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bagera kuri 200 ku ya 31 Ukwakira.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani, Youssef al-Kordofani ku cyumweru yavuze ko izo ngabo zitazemererwa gusubira gukora iperereza muri ako gace kuko ibyo birego byatumye abaturage bo muri ako gace n’abandi bahegereye barakarira igisirikare, leta ikabona basubiyeyo byateza umutekano muke.
Sudani ivuga ko hazabanza hakabaho ibiganiro byo kurebera hamwe niba iperereza rya subukurwa.



















TANGA IGITEKEREZO