Ni mu gihe kandi hari abandi bana bangana n’aba, bahungiye imbere mu gihugu kubera umutekano muke uri mu duce tw’iwabo.
Intambara muri Sudani y’Epfo yatangiye mu 2013, nyuma y’imyaka ibiri gusa iki gihugu kibonye ubwigenge. Yubuye ubwo Perezida Salva Kiir yirukanaga Riek Machar wari visi Perezida amushinja gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Valentin Tapsoba, Umuyobozi muri UNHCR yavuze ko ikibazo cy’impunzi muri Sudani y’Epfo ari kimwe mu bihangayikishije cyane ku isi, kubera ko abenshi mu bahunga biganjemo abana.
Nk’uko BBC yabyanditse, ibibazo biri muri Sudani y’Epfo bikomeje kugira ingaruka ku banyantege nke zirimo ihungabana, ubwoba, guhangayika ndetse n’ibindi bibazo by’umubiri.
Imibare iherutse gushyirwa hanze na Loni, igaragaza ko 62% bya miliyoni ebyiri bahungiye mu bihugu bituranyi kuva intambara yatangira ari abana.
Ni mu gihe kimwe cya kane cy’abana bose batiga, Sudani y’Epfo ikaba iri mu bihugu bifite umubare uri hejuru w’abataye amashuri.
Iki gihugu kandi cyugarijwe n’inzara aho imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi iherutse gutangaza ko hatagize igikorwa abagera kuri miliyoni esheshatu bashobora gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO