00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Abaturage miliyoni esheshatu bashobora guhitanwa n’inzara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 May 2017 saa 12:19
Yasuwe :

Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikomeje kugorwa no gukusanya miliyari 4.4 z’amadolari akenewe ngo abari mu kuga bagobokwe, imwe mu miryango itabara imbabare yatangaje ko hatagize igikorwa vuba, abagera kuri miliyoni 6 muri Sudani y’Epfo bashobora guhitanwa n’inzara.

Ibura ry’ibiribwa muri iki gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 12.5, ni kimwe mu bibazo by’ingutu byaganiriweho mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF), iri kubera mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira kurwanya inzara mu bihugu biri mu Majyepfo ya Afurika, Saira Khan, yavuze ko kuba imiryango mpuzamahanga itarabonera igisubizo ikibazo cy’inzara, bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abatari bake muri Sudani y’Epfo.

Ati” Ni ibihe bikomeye muri kariya gace, kandi tutagize icyo dukora, uyu mwaka uzarangira abantu miliyoni esheshatu barapfuye kubera inzara.”
Muri Gashyantare 2017, nibwo Loni yemeje ko mu gace ka Greater Unity bugarijwe n’inzara yatewe n’ibikorwa bya muntu, abagera ku bihumbi 100 akaba aribo bari mu kaga.

Iyi nzara ngo yatewe n’intambara yatangiye muri 2013, hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wari Visi perezida we. Imvururu zatangiye nymua y’imyaka ibiri iki gihugu kibonye ubwigenge mu 2011.

Bemera kwicwa n’inzara cyangwa gufatwa ku ngufu

Umuhuzabikorwa wa Oxfam ku isi, Winnie Byanyima, yavuze ko umutekano muke mu karere watumye impunzi ziba nyinshi, binateza ibibazo mu bihugu birimo Somalia, Sudani, Ethiopia, Kenya na Uganda.

Muri Sudani y’Epfo abagera kuri miliyoni 1.9 bahungiye imbere mu gihugu, mu gihe abandi basaga miliyoni 1.7 bahungiye mu bihugu birimo na Uganda imaze kwakira ibihumbi 830, uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera cyane.

Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, Byanyima yavuze ko benshi mu bagore bari mu nkambi usanga bafite guhitamo hagati yo kwicwa n’inzara, cyangwa gusohoka bakajya gushaka ibyo kurya, aho bahurira n’ibyago byinshi byo gufatwa ku ngufu.

Si muri Sudani y’Epfo gusa hari ibibazo ariko, kuko na Nigeria yugarijwe n’inzara iterwa ahanini n’intambara y’umutwe wa Boko Haram.

Ishami rya Loni ryita ku biribwa (PAM) rigaragaza ko mu gace k’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria habarurwa abagera kuri miliyoni 4.7 bugarijwe n’inzara. Ni mu gihe abana batanu bapfa buri munsi kubera kubura icyo kurya.

Loni igaragaza mu gihe Nyakanga yagera hataraboneka inkunga ya miliyari 4.4 z’amadolari, ubuzima bw’abasaga miliyoni 20 bushobora kujya mu kaga. Kugeza ubu hamaze kuboneka 26% byayo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages