Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2022, aho inzego z’ubuyobozi zavuze ko aba-Nuer ari bo bagize umubare munini w’abakomeretse n’abahasize ubuzima.
Kuva Sudan y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011, iki gihugu cyakunze kugaragaramo amakimbirane akunze guhuza aborozi ndetse n’abahinzi ku buryo barwana abenshi bakahatakariza ubuzima.
Umuyobozi wo mu gace ka Greater Pibor, Abraham Kelang yavuze ko urubyiruko rw’Aba-Nuer rwatangiye gushoza intambara ku ba-Murle tariki ya 24 Ukuboza 2024, yemeza ko “Ubuyobozi buri kugerageza guhoshya imirwano n’ubwo amakimbirane agikomeje.”
Kelang yatangaje ko 51 babuze ubuzima ari aba-Nuer ari nabo bashoze intambara mu gihe batanu basigaye ari aba- Murle.
Reuters yanditse ko Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu , UNMISS mu cyumweru gishize watangaje ko urubyiruko rw’aba-Nuer rwari ruri gukangurirwa gutera aba-Murle nka bamwe mu bo bita abanzi babo ba mbere.
Ni ubugizi bwa nabi bwatumye muri ibi bice abantu babiherereyemo baba mu bwoba ku buryo byasabye ko izi ngabo zijya guhacunga umutekano by’umwihariko kuko hakekwaga ko ibindi bitero nk’ibi byagabwa ubuzima bw’abantu bugakomeza kujya mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!