Ribishingira ku buryo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Sudani ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikomeje kurangwamo amakimbirane ashingiye ku moko amaze kugwamo abatari bake ndetse hakaba hari n’abavuye mu byabo kubera intambara.
Abayobozi b’u Rwanda bemeza ko hifashishijwe ibisubizo by’imbere mu gihugu rukabasha kwikemurira ibibazo rwari rwasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu bisubizo byagiye biboneka hazamo ubumwe n’ubwiyunge, guhashya ubukene, uburezi, imiyoborere n’ibindi bijyana n’iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage.
Ibi byose kandi byagiye bica muri gahunda nk’Ubudehe, Umuganda, Imihigo, Girinka, Umushyikirano, Umwiherero n’ibindi.
Ikinyamakuru Sudan Tribune mu nkuru yacyo cyerekana ko Ngor Kolong Ngor, Minisitiri w’umurimo muri Sudani ahamya ko u Rwanda ari igihugu cyo kwigiraho hagendewe ku ku kuba ibihugu byombi bijya guhuza amateka, ariko u Rwanda rukaba rwarikuye mu bibazo ubu rukaba ruteye imbere.
Ati “Muzabona benshi muri twe tujya mu Rwanda inshuro nyinshi, turashaka kwigira byinshi ku Rwanda tukamenya uburyo bakoresheje bakaba bari aho bageze ubu.”
Hagati aho Minisitiri w’Ubwikorezi, Danhier Gatluak, we abona inkiko Gacaca zigomba kujyanwa no muri Sudani kuko na bo bifuza ubumwe n’ubwiyunge.
Gatluak ati “Turashaka ubumwe n’ubwiyunge, dufite abaturage bakomeza guhura n’ibibazo, dufite abarwaniye ubwigenge tukagira n’abandi bari hanze. Turashaka kunga aba bantu bose.”
Ibihugu by’Afurika kandi bikomeje gufasha Sudani y’Epfo kugera ku mahoro arambye aho biteganijwe ko mu nama ya Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe izabera i Pretoria hagati muri uku kwezi, abakuru b’ibihugu barimo n’uw’u Rwanda bazasuzumira hamwe uko batanga ubufasha bwabo mu gufasha Sudani kugera ku mahoro.
Mu bandi bazitabira iyo nama ya Komisiyo yo ku rwego rwo hejuru y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hazaba harimo uwa Afurika y’Epfo, Nigeria, Algeria na Chad.



















TANGA IGITEKEREZO