Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani y’Epfo, yakiriye impuruza yaturutse mu gace ka Raja mu Burengerazuba bwa Bahr El-Ghazal, nyuma y’uko abantu batatu bapfuye bazize indwara itazwi. Iyi mpuruza kandi yavugaga ko abandi batatu bamerewe nabi.
Nyuma y’aya makuru inzego z’ubuzima muri iki gihugu zafashe umwanzuro wo gupima aba batatu basigaye ngo barebe niba bitaba ari icyorezo cya Ebola, Nyuma yo kubapima BBC ivuga ko basanzwe ari bazima.
Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe z’ubuzima muri iki gihugu, John Rumunu, yatangarije abanyamakuru bo mu murwa mukuru Juba ko nta Ebola ihari hagendewe ku bipimo byafashwe abayikekwagaho.
Yagize ati "Minisiteri y’Ubuzima irashaka kumenyesha abaturage muri rusange ko abakekwagaho kwandura bapimwe kandi nta n’izindi ndwara ziterwa na virus basanganywe, muri Sudani y’Epfo nta virusi ya Ebola ihari kandi nta mpamvu yo guhagarika umutima."
Umuyobozi w’Agateganyo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guhashya ibyorezo, Dr Angelo Goup Thon, yavuze ko ibipimo byafashwe ku barwayi barembye byagaragaje ko nta bwandu bwa Virus ya Ebola bafite ndetse ko ibi bipimo byoherejwe muri Uganda kugira ngo hamenyekane ikibazo bafite nyirizina.
Nubwo abakekwagaho kuba baranduye icyorezo cya Ebola cyakunze kwibasira ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika batayisanganywe, ntibyakuyeho amakenga yo kuba iki cyorezo cyaba kiri muri Sudani y’Epfo, kuko abaherutse gupfa bazize indwara itaramenyekanye batapimwe kubera ko bashyinguwe mbere y’uko itsinda ry’ubuvuzi ryaturutse mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima OMS no muri Minisiteri y’Ubuzima rihagera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!