Ubwo bufasha bwatangiwe mu muganda inzabo z’u Rwanda zakoranye n’abaturage baturiye Ishuri ribanza rya Kapuri, abayobozi baryo, abarimu hamwe n’abanyeshuri, aho basukura ishuri n’inkengero z’ikigo.
Uyu muganda wakozwe hitegurwa itangira ry’amashuri rizaba tariki ya 1 Gashyantare 2017.
Abaturage 121 bahawe ibinini bivura inzoka byatanzwe ku buntu, abandi bahabwa ibinini bya vitamin A, hanatangwa n’amazi meza.
Abasirikare b’u Rwanda batanze ibikoresho by’ishuri ku bana, bigizwe n’amakaye 3000 n’amakaramu 1200, hatunganywa ikibuga cya volleyball banatanga n’imipira na file by’umukino wa Volley.
Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya mbere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Col John Ndengeyinka, yashimiye abaturage n’abayobozi babo ubufatanye bagize bwo gutegurira hamwe igikorwa cy’umuganda.
Yasabye abaturiye ishuri rya Kapuri gukomeza kwita ku mutekano w’ inyubako n’ibindi bikoresho by’iri shuri.
Mu izina ry’abaturage, Umuyobozi wabo, Sultan Saverio WANNI yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda kubera uruhare bagira mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Ishuri rya Kapuri.
Ishuri rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu mwaka 2014, ritahwa ku mugaragaro muri 2015.
Iryo shuri riherereye ku birometero 16 mu Burengerazuba bw’icyicaro cy’ikigo cya Tomping cya UNMISS, mu karere ka Luri, Intara ya Jubek muri Sudani.



















TANGA IGITEKEREZO