Ishyaka rya Rubanda riharanira Ukubohorwa kwa Sudani (SPLM) riri ku butegetsi ni ryo ryatangije inkundura yo kwirukana Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jemma Nunu Kumba n’umwungirije , Permena Awerial Aluong ndetse bigerwaho ku wa 7 Mata 2026.
Iteka ribirukana ryasomewe mu Ngoro y’Inteko na Tulio Odongi Ayahu wo muri SPLM. Kumba wabaye umugore wa mbere uyoboye uru rwego nshingamategeko kuva mu 2021 ntiyigeze agira icyo avuga ku byo aregwa.
Perezida Kiir yahise ashyiraho Joseph Ngere Paciko nka Perezida w’Inteko, mu gihe Visi Perezida yagizwe Abuk Paiti Ayiik.
Muri Gashyantare kandi Kiir yirukanye Minisitiri w’Imari wari umaze amezi atatu gusa muri uyu mwanya ntihanatangazwa impamvu.
Reuters yanditse ko ibikorwa byo guhindura abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu muri Sudani y’Epfo bikorwa kenshi ngo Kiir akomeze kugumana ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!