Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yategetse ingabo zimushyigikiye kwitegura kugaba ibitero ku zitavuga rumwe n’ubutegetsi ziyobowe na Riek Machar n’ubwo bari barashyize umukono amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko Salva Kiir yatewe umujinya n’uko Riek Machar yatangaje ko atari umuyobozi nyawe ukwiriye kuyobora icyo gihugu.
Ugusubira irudubi kw’umubano wa Kiir na Machar kwayobeye abari abahuza mu biganiro by’amahoro kuko bahamyaga ko imirwano yarangiye hagiye kubaho kwiyunga no gusaranganya ubutegetsi.
Umuvugizi w’ingabo zirwanya Salva Kiir, Brig. Lul Koang yavuze ko nabo biteguye urugamba, ati” dufite ingabo ziteguye n’ibikoresho bihagije”
Yanagaragaje ko uduce twose bigaruriye nta ngabo zishobora kutubakuramo kuko bahagaze neza.
Ingabo za Salva Kiir na Riek Machar zatangiye kurwana guhera mu kuboza 2013, ubwo Salva Kiir yashinjaga Riek Machar gushaka kumuhirika k’ubutegetsi.


















TANGA IGITEKEREZO