00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yananiwe gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zishyamiranye

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 25 January 2016 saa 11:04
Yasuwe :

Nyuma yo kongera umubare w’intara zikava ku 10 zikagera kuri 28, Leta ya Sudani y’Epfo yananiwe gushyiraho guverinoma y’ubumwe ihuriweho n’impande zishyamiranye.

Gushyiraho guverinoma y’ubumwe ni kimwe mu byari byumvikanyweho mu masezerano y’amahoro yasinywe muri Kanama 2015 mu rwego rwo kurangiza intambara yatangiye mu 2013, ubwo Perezida Salva Kiir yashinjaga Riek Machar wari Visi Perezida we gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Impande zombi zirashinjanya kutubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.

Kiir wari wavuze ko afite icyo ateganyiriza ayo masezerano y’amahoro yo muri Kanama yashyizeho aba guverineri 28 bo kuyobora intara nshya, mu gihe abo ku ruhande rwa Machar nabo bari bageze mu Mujyi wa Juba kugira ngo barebe uko hashyirwaho guverinoma nshya.

Peter Schumann, wahoze ahagarariye ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yabwiye All Africa ko yari gutungurwa n’ishyirwaho rya guverinoma ihuriweho n’impande zishyamiranye kuko bafite gahunda zitandukanye ndetse ntibubahirize amasezerano, ahubwo buri wese agashaka kuyobora no kugenzura ahacukurwa peteroli.

Mu cyumweru gishize, Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara raporo ishinja ingabo za Kiir n’abarwanyi ba Machar ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gutegeka abagore gukuramo inda no kwinjiza abana mu gisirikare.

Kuva mu 2013 ibihumbi by’Abanya-Sudani y’Epfo byarishwe, mu gihe ababarirwa muri miliyoni bakuwe mu byabo n’intambara.

Perezida Salva Kiir yananiwe kumvikana na Riek Machar

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages