00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yemeye kwakira abimukira benshi bazirukanwa muri Amerika

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 30 July 2025 saa 09:31
Yasuwe :

Leta ya Sudani y’Epfo yemeye kwakira abimukira benshi b’abanyamahanga bazirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isaba ko ibihano byafatiwe abayobozi bakuru bayo bikurwaho.

Mu bayobozi isabira gukuriraho ibihano harimo umujyanama mukuru wa Perezida Salva Kiir mu bijyanye n’imari, Dr. Benjamin Bol Mel, uhabwa amahirwe yo gusimbura Umukuru w’Igihugu.

Sudani y’Epfo kandi isaba Amerika gusubizaho visa yakuriyeho abaturage bayo muri Mata, igafungura konti y’Amadolari ifite muri Banki ya New York, ikanashyigikira ko Visi Perezida wa mbere, Riek Machar, aburanishwa.

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwatanze ibi byifuzo nyuma y’aho Amerika icyoherejemo abimukira umunani, barimo barindwi b’abanyamahanga.

Iki gihugu cyo muri Afurika gishaka kwiyegereza cyane Amerika binyuze muri gahunda yo kwakira abimukira b’abanyamahanga, gusa ntacyo Amerika irasubiza ku byifuzo byacyo.

Amerika yohereje muri Sudani y'Epfo abimukira umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages