00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yeruye ko itazemera ubutinganyi ku butaka bwayo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 March 2017 saa 03:11
Yasuwe :

Sudani y’Epfo yatangaje ku mugaragaro ko itashyigikira mu mategeko ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina (ubutunganyi) muri sosiyete y’iki gihugu ifite uburyo isanzwe ibayeho.

Minisiteri w’ubutabera, Paulino Wanawila, yabwiye itangazamakuru ko Sudani y’Epfo izakomeza kugendera ku mategeko yabo ya gakondo.

Yakomeje avuga ko ibyo Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu gasaba Sudani y’Epfo ko ubutinganyi bwakwemerwa mu mategeko, bihabanye n’amategeko igihugu gisanzwe kigenderaho.

Avugana na Eye Radio, Wanawila yagize ati “Ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina guhabanye n’amategeko n’imico yacu.”

Nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, Minisitiri w’ubutabera yavuze ko igihe kitaragera ko Sudani y’Epfo nk’igihugu gishya yakuraho igihano cy’urupfu cyangwa ngo yemere mu mategeko yayo ugushyingiranwa kw’abahuje igitsina.

Mangingo aya, ubutinganyi bwimwe intebe mu mategeko y’ibihugu 34 muri 55 muri Afurika. Ariko hari ibihugu ugushyingiranwa kutemewe ariko nta n’itegeko rihanana abashyize ku mugaragaro ko babana ari abahuje ibitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages