Nyuma y’imyaka itatu ba nyamweru batatu b’abana bishwwe muri Swaziland, ababyeyi ba nyamweru bafite impungenge cyane kuberako amatora yegereje muri icyo gihugu kirangwa n’imico yo kuraguza iyo amatora yegereje.
Skhumbuzo Mndvoti umwe muri ba nyamweru yatangarije ikinyamakuru la Liberation ko ba nyamweru bose muri icyo gihugu basaba ubuyobozi bwarinda umutekano wabo ku buryo bwihariye muri iki gihe, anakangurira kandi n’ ababyeyi ba banyamweru ndetse na ba nyamweru bakuze kurinda abo bana by’umwihariko muri iki gihe amatora yegereje.
Avuga ko abana bagomba kuzajya bagenda mu gikundi igihe bagiye ku ishuri, ko batagomba kuzajya babasiga mu rugo bonyine kandi ko n’abakuze bagomba kwirinda kugenda nijoro.
Imihango yo kuraguza bita “Muti” muri icyo gihugu, ntago ariho iri gusa kuko no muri Afurika y’Amajyepfo hari aho uyisanga, aho bakata bimwe mu bice by’umubiri wa nyamweru kuko bemera ko bifite ubabasha budasanzwe mu gukurura amafaranga cg amahirwe.
Hari abasanzwe bakina politiki muri icyo gihugu ni bo bari ku rutonde rw’abashobora gukora ibikorwa byo kwicaba nyamweru. Aba kirisitu bo muri icyo gihugu bakaba bari mu masengesho kugira ngo ibyo ntibizongere kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO