Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe umutekano Ash Carter yavuze ko ubwumvikane kuri iki kibazo buri hafi. U Burusiya bwatangaje ko bugiye kugirana ibiganiro n’Amerika binyuze mu buryo bwa video conference.
Nubwo ariko ibi biganiro hagati y’ibihugu byombi biri gukorwa, Amerika yakunze kunenga cyane uburyo U Burusiya bwitwara muri iyi ntambara yo kurwanya ISIS, igaragaza ko mu bitero bugaba kuri uyu mutwe w’iterabwoba, u Burusiya buhitana umubare munini w’abaturage kubwo kudashishoza, gusa ibi u Burusiya burabihakana.
U Burusiya bwatangije ibikorwa byo kurwanya ISIS tariki 30 Nzeli nyuma yo kubisabwa na guverinoma ya Bashar al-Assad. Amerika hamwe n’ibindi bihugu birimo n’u Bufaransa buheruka kubyiyongeramo bimaze igihe bimisha ibisasu ku mutwe wa ISIS wigaruriye igice cya Syria.



















TANGA IGITEKEREZO