Al Jazeera yatangaje ko nyuma y’ibikorwa byo gutabara abari bari muri gari ya moshi yakoze impanuka igahitana abantu 50 kuwa Gatanu ushize, Minisitiri Lin Chia-Lung yahise yegura.
Mu butumwa Lin yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yemeye ko yagize uburangare muri iyi mpanuka kuko Minisiteri ye yari yarahawe intabazi mbere ntizumve.
Minisitiri w’Intebe ntabwo yahise yakira ubwegure kugira ngo imbaraga nyinshi zishyirwe mu gutabara abasaga 500 bari bari muri gari ya moshi.
Nyir’ikamyo yateje iyi mpanuka we, yasabye imbabazi kandi yihanganisha ababuriye ababo n’abakomerekeye muri iyi mpanuka.
Ikamyo ya Lee Yi-hsiang yo mu bwoko bwa za rukururana ifite ibice umunani, ubwo yari iparitse ahahanamye yatezwe ngo idasubira inyuma, yaranyereye maze itesha inzira gari ya moshi haba impanuka yahitanye abantu 50, abarenga 190 barakomereka.
Nyir’iyi kamyo Lee ari na we muyobozi w’ikigo cy’ubwubatsi gikoresha iyi kamyo yateje impanuka, yavuze ko azafatanya n’inzego z’iperereza mu gukusanya amakuru ajyanye n’iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!