Raporo iherutse gukorwa na Komisiyo y’Inteko Ishinzwe Ubuzima, yagaragaje ko abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 24 muri Tanzania bakoresha cyane ibinini n’indi miti ibafasha kudasama, aho gukoresha agakingirizo kabarinda no kwandura indwara zifatira mu myanya ndangagitsina.
BBC yatangaje ko biteye impungenge kuko bishobora kwenyegeza ubwiyongere bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA n’izindi ndwara zifatira mu myanya ndangagitsina.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko agakingirizo karinda uwagakoresheje kwandura indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse kagatuma umuntu adasama.
Abadepite basabye ko abantu bacuruza indi miti yo kuboneza urubyaro bategekwa kujya baha udukingirizo tw’ubuntu abaje kubahahira, kugira ngo abadukoresha biyongere.
Muri miliyoni 60 zituye Tanzania, abantu bagera kuri miliyoni 1.7 bafite ubwandu bwa virusi Itera SIDA.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!