Ibi yabikoze nyuma ya raporo yatanzwe na guverinoma yavugaga ko urwego rw’abakozi ba leta rurimo amanyanga.
Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu yavuze ko muri aba bakozi harimo abakoreraga ku mpamyabumenyi z’abo bafitanye isano mu gihe abandi batagaragara ku rutonde rw’abakozi ba leta.
Inkuru ya BBC ivuga ko abatahuweho ubu buriganya bategetswe ko ku itariki ya 15 bagomba kuba beguye ku mirimo yabo cyangwa bagakurikiranwa n’ubucamanza.
Perezida Magufuli yagize ati “ Aba bantu bari bari mu myanya y’akazi ka leta kandi batabikwiriye…baratwibye nk’abandi banyabyaha basanzwe.”
“Twakoze ibishoboka ngo duhange imirimo mishya mu gihe hari abari mu nzego za leta bakorera kuri dipolome z’impimbano.”
Perezida Magufuli yasabye ibitangazamakuru gushyira ahagaragara amazina y’abagaragaye muri ubu buriganya.



















TANGA IGITEKEREZO