00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abanya-Maroc basaga 100 bacucuriwe i Dar es Salaam

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2017 saa 07:54
Yasuwe :

Abanya-Maroc bari mu ruzinduko mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo birimo n’u Rwanda batunguwe no kwibasirwa na bene ngango ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam, ibyo bari bafite bicikamo icyuho.

Iri tsinda rigizwe n’abantu bagera ku 120 barimo abayobozi b’ibigo n’abanyamakuru bari mu ruzinduko muri Madagascar, Tanzania n’u Rwanda.

Inkuru y’urubuga Yabiladi ivuga ko bibwe hafi icya kabiri cy’ibintu bari bitwaje bakaba barabitahuye bageze ku kibuga cy’indege cya Madagascar.

Umwe mu bagize iri tsinda yagize ati “ Twamenye ko ibintu byacu by’agaciro byibwe tugeze i Antananarivo.”

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abagera ku 100 bose bacucuwe, igikorwa ngo cyabereye muri Tanzania mbere y’uko burira indege. Ibi ngo bituma bamwe batazibagirwa ibihe bibi bagiriye muri uru rugendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages