Ikinyamakuru Daily News cyatangaje ko umuyobozi wa Polisi mu gace karere ka Mara, Kimola Ernest yavuze ko abishwe bicishijwe ibikoresho gakondo kandi ko abakekwaho gukora ubwo bwicanyi batangiye gutabwa muri yombi.
Yagize ati” Nyuma yo kumva iyo nkuru mbi twahise dutabara, tumaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwica abo bantu kandi turacyakomeje gushakisha abandi bakekwa”
Mbere y’uko abo bantu bicwa hari habaye inama ihuza abaturage kugira ngo baganire ku kibazo cy’amapfa kuko bamwe bashinjaga abandi kubuza imvura kugwa bakoresheje amarozi.
Polisi yatangaje ko hari n’abandi batanu bakomeretse bakirimo gukurikiranwa.



















TANGA IGITEKEREZO