00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Batanu bishwe bazira kubuza imvura kugwa

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 March 2015 saa 04:27
Yasuwe :

Polisi yo mu gace ka Serengeti mu karere ka Mara muri Tanzaniya yatangaje ko abagore batatu n’abagabo babiri bishwe n’abandi baturage kuri uyu wa Kane babaziza gukora ibikorwa by’ubupfumu bibuza imvura kugwa muri ako gace.

Ikinyamakuru Daily News cyatangaje ko umuyobozi wa Polisi mu gace karere ka Mara, Kimola Ernest yavuze ko abishwe bicishijwe ibikoresho gakondo kandi ko abakekwaho gukora ubwo bwicanyi batangiye gutabwa muri yombi.

Yagize ati” Nyuma yo kumva iyo nkuru mbi twahise dutabara, tumaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwica abo bantu kandi turacyakomeje gushakisha abandi bakekwa”

Mbere y’uko abo bantu bicwa hari habaye inama ihuza abaturage kugira ngo baganire ku kibazo cy’amapfa kuko bamwe bashinjaga abandi kubuza imvura kugwa bakoresheje amarozi.

Polisi yatangaje ko hari n’abandi batanu bakomeretse bakirimo gukurikiranwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages