Iyi hoteli yitwa “Kagame Hotel Ltd”, yubatse mu mujyi wa Dar-es-Salam ku muhanda wa Njilima.
Umwe mu banyarwanda bazi neza iyi hoteli akaba asanzwe ari n’umushoferi, Ismael Kayiranga, yatangarije KT Press ko atiyumvisha ukuntu umushoramari wo muri Tanzania yakwitirira inzu ye y’Ubucuruzi Perezida Kagame.
Yagize ati “ Siniyumvisha ukuntu umunyatanzaniya yakwitirira inzu ye y’ubucuruzi izina rya Perezida w’igihugu cyanjye. Kagame si icyamamare mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere”
Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Jovago, ikompanyi ikora ibikorwa byo kwamamaza iyi hoteli, Ruth Mariam, yatangaje ko igiye kuzuza imyaka 10 ihari.
Ibyakoreshejwe kuri iyi hoteli byose ngo ntaho bihuriye na Perezida Kagame ariko ngo batoranyije izina rye kubera gukunda imiyoborere ye.
Mariam yagize ati ”Gusa turamukunda (Paul Kagame);niyo mpamvu yo kumwitirira iyi hoteli.
Mariam avuga ko yaba Perezida Kagame n’abo mu muryango we nta n’umwe uragera muri iyi hoteli ariko ngo bazashimishwa no kwakira umuntu wo mu muryango we umunsi umwe.
Nyirayo yayishyizemo internet yihuta cyane atinya ko Perezida Kagame aramutse ayigezemo yababara mu gihe yasanga itameze neza kandi akunda iterambere ry’ikoranabuhanga.
Iri zina Kagame ntirikoreshejwe bwa mbere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika kuko no muri Malawi, mu murwa mukuru Lilongwe hari umuhanda witiriwe Perezida Kagame (Paul Kagame Road) ukoreshwa n’imodoka nyinshi cyane.
Uretse abakoresha iri zina mu bucuruzi hari na benshi bamwitirira abana babo.
Nubwo muri Tanzania no muri Malawi hamaze kugaragara ibikorwa byitiriwe Perezida Kagame, bikanahabwa izina rye mu Rwanda nta gikorwa na kimwe cyizwi cyahawe izina rye.
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO